Uwashinze Umuryango:

uwashinze umuryango

Mama Dolores Domingo  Washinzeumuryango w’Intmna za Yezu Mariya na Yozefu
Akiri muto bamwitaga Lolita. Yavutse kuwa 22 Nzeri 1913 i Mozota Zaragoza, Espania.  Avuka mu muryango mugari w’abakirisitu kandi ugira ubuntu. Yabatijwe kuwa 23 Nzeri 1913 muri paruwasi ya Mozota.
Mu bwana bwe yabaye i Mozota hamwe n’ababyeyi be, hanyuma aza kuba i Villanueva hamwe n'aba nyirarume bamureze nk’umwana wabo.
Hamwe n’abavandimwe be bose, yakuriye mu rukundo yahawe n’iyo miryango yombi.

Afite imyaka 7 yahawe Ukaristiya yambere.

Mu muryango we i Zaragoza yishimirago ubuto bwe hamwe n’ishuti ze, nyuma yo guroza mu bucuruzi bw’iwabo, yajyaga gucuruza ingofero yabaga yaraboshye.
Kuva yagera i Zaragoza yatangiye kujya mu muryango wa Agisiyo Gatorika abyitayeho, aho niho hatangiye kugaragarira ubumenyi bwe, ukwemera kwe n’ibitekerezo bye mu buzima bwa roho
Umugambi we yagiye awugaragariza mu duce twari twarahejwe, yogeza inkuru nziza handi ashishikaza urubyiruko. Ubuzima bwe bwagiye bucengerwa n’imibereho ya Agisiyo Katorika.

Uburyo bwo kubaho yahigiye niwo murage yahaye umuryango w’Intumwa za Yezu Mariya na Yozefu.

Muri we hagendaga hagaragara indoro yahariye ku buzima bwa Yezu, inzira y’Ivanjili igomba gukurikizwa